Ishyari n'ubuhemu :

Umugabo Yuli yabanaga neza n'umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane.

Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine.

Bamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari.

Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati «intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse amafaranga bihambiriyeho.

None rero zana iyo farasi yanyu, tuyibagurishirize, mwibonere udufaranga.»

Undi ngo abyumve akuka umutima, ati «ngaho nimuyijyane, nta kundi byagenda; mubanguke.»

Barayijyana barayigurisha, amafaranga bayakubira mu mifuka, muka Yuli ntiyongera kubaca iryera.

Haciye iminsi itanu, Yuli aza gutahuka.

Umugore amutekerereza uko abo bahemu bamubeshye; arumirwa.

Arahaguruka akurikirana bya bisambo.

Hashize icyumweru, arabifata, abishyikiriza ubucamanza.

Baraburana Yuli nanone arabatsinda.

Bamusubiza amafaranga aguze ifarasi nziza, bamwongereraho n'indishyi y'akababaro kandi bafungwa amezi atandatu.

Ibyo bisambo byahaniwe ukuri: byarabeshye, biriba, bikura na muka Yuli umutima, ndetse wenda hari n'abandi bantu byariganyije.

«Ikinyoma gihira bake!»

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.66-67;

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.